Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Kanama 2020, iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yafashe ibyemezo bitandukanye, inashyira mu myanya Abambasaderi bakurikira:
Amb. Olivier Nduhungirehe Olivier, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buhorandi, Nyiramatama Zaina, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroke, Amb. Karabaranga Jean Pierre, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repuburika ya Senegali, Mutsindashyaka Theoneste, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repuburika ya Congo.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(kuva muri Kanama 2017- Mata 2020), yongeye guhagararira u Rwanda mu mahanga (Ambasaderi).
Amb Olivier Nduhungirehe yari yagizwe Umunyambanga wa Leta muri MINAFFET yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi kuva muri 2015, ubu akaba agiye kuruhagararira mu Buholandi asimbuyeyo Amb Jean Pierre Karabaranga waje muri Senegal.
Abantu batandukanye barimo abanyarwanda, abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyamahanga bakaba bamwifurije kuzagira imirimo myiza.
Abandi bayobozi bahawe imirimo …
Uwacu Julienne na we wari Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva muri Gashyantare 2015 kugera mu Kwakira 2018, yagizwe Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(FARG).
Rwamurangwa Stephen wari Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo kugera muri Gashyantare 2020 yagizwe Umuhuzabikorwa w’Umushinga ukorana n’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi (SPIU/IFAD-Rwanda) muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Uretse aba bagarutse kuba abayobozi, ibigo bya Leta bitandukanye na byo byahawe abakozi, abayobozi b’amashami ndetse n’abagize Inama y’Ubutegetsi.
Emma-Marie Umurerwa
emma@iribanews.com