Image default
Amakuru

Perezida Kagame yongeye kugira Gatabazi Guverineri

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ku mugoroba wo kuri uyu wa 7/7/2020 riragira riti:

“Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko numero 14/2013 ryo kuwa 25/3/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9,

Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yasubije Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.Yagize kandi Madamu Alice Kayitezi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.”

kuwa 25 Gicurasi 2020, nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yari yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana Gasana Emmanuel, wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho.

Madame Alice Kayitesi wagizwe guverineri w’Intara y’Amajyepfo akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’Akarere ka Muhanga muri iyo Ntara.

Iriba.News@gmail.com

Related posts

Amavuriro yigenga yahagaritse imikoranire n’ Ibigo bitanga ubwinshingizi kutishyurira igihe

EDITORIAL

Gukoresha nabi imari n’umutungo bitumye inzego n’ibigo bya Leta 56 byitaba PAC

Emma-marie

Bamwe mu bayobozi mu Karere ka Rubavu bahagaritswe ku mirimo

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar