Image default
Imyidagaduro

USA:Umuhanzikazi Rihanna yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka ine yiheje

Nyuma y’imyaka ine yiheje mu muziki, Umuhanzikazi Rihanna yakoranye indirimbo n’umuhanzi PartyNextDoor wo muri Canada yakoranye bise “Believe It.”

Si indirimbo ivuga kuri coronavirus, icyorezo kiri guca ibintu ubu kivugwa cyane hose ku isi, ahubwo ni indirimbo y’urukundo.

Rihanna w’imyaka 32 yatangaje ko basohoye iyi ndirimbo kuri Twitter. Nicyo gikorwa cya mbere cya muzika akoze kuva yasohora Album yise Anti mu 2016.

Umuhanzi Party Next Door wo muri Canada yakoranye indirimbo na Rihanna

Rihanna yamenyekanye cyane muri muzika kubera indirimbo ze zamamaye nka; Pon de replay, Diamonds, Man down, Umbrella, Stay n’izindi.

Mu kwezi gushize Rihanna yatangaje ko ari gukora kuri muzika nshya kandi ko ashobora gukorana na The Neptunes intsinda rikora muzika rihuriwemo na Pharrell Williams na Chad Hugo.

Inkuru dukesha Independent ivuga ko mu cyumweru gishize, abicishije muri Foundation ye yitwa Clara Lionel Foundation, Rihanna yatanze miliyoni eshanu z’amadorari yo kurwanya coronavirus muri Amerika no ku isi.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Britney Spears yerekanye umukunzi we

EDITORIAL

Hari abahanzi bikubiye ibihembo bya Grammy Awards abandi bataha amara masa

EDITORIAL

Amashusho ya Tiwa Savage atera akabariro hari abashaka kuyabyaza umusaruro

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar