Image default
Mu mahanga

Kenya: Basabwe guhindura amafunguro y’ibanze kubera amapfa

Abanya-Kenya basabwe gushaka ibindi biribwa byo gusimbuza ibigori, mu gihe iki gihugu kirimo guhura n’ubucye bw’iyo ndyo yabo y’ibanze kubera amapfa (izuba ryinshi) akomeje kuharangwa.

Ibiciro biri hejuru by’ifu y’ibigori, mu gihe hari ikibazo cy’ikiguzi cy’imibereho cyazamutse, biri mu by’ingenzi byateje imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru.

Minisitiri w’ubuhinzi wa Kenya Mithika Linturi ku wa gatatu yabwiye abadepite ko ubucye bw’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga burimo gutuma leta igorwa no kugura ibyo binyampeke.

Minisitiri Linturi yagize ati: “Ku bw’ibyo rero nshishikarije Abanya-Kenya kuyoboka umuceri, ibirayi n’ibindi biribwa byo gusimbuza [ibigori]. Twamaze kugura za toni z’umuceri ndetse tuzazana n’izindi mu cyumweru gitaha”.

Yavuze ko afite icyizere ko igiciro cy’ifu y’ibigori kizagabanuka mu minsi 10 iri imbere, ubwo ubwato butwaye za toni z’ibigori n’umuceri buzaba bugeze muri icyo gihugu.

Umufuka w’ibiro (kg) 90 w’ibigori ubu uragurwa amashilingi 5,600 ya Kenya, ni ukuvuga agera ku 46,000 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Ariko ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko icyo giciro gishobora kuzagabanuka cyane ubwo ibigori byatumijwe hanze bizaba bigeze mu gihugu.

Related posts

Joe Biden yemeye kuba yakorana inama na Putin

EDITORIAL

Congo -Kinshasa: Abarundi basaga 1500 birukanwe

Emma-marie

Uganda: Abadepite barashinja iserukiramuco rya’Nyege Nyege’ kubiba ubusambanyi

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar