Image default
Iyobokamana

Ku Bakilisitu Gatolika, Misa yo kuri iki cyumweru izasomerwa kuri Televiziyo Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Werurwe 2020, ku rubuga rwa Twitter rwa Televiziyo Rwanda, hashyizwe ubutumwa buvuga ko kuri iki Cyumweru guhera saa tanu z’amanywa kuri Televiziyo y’u Rwanda hazanyuraho Igitambo cya Misa kizayoborwa na Arikiyepisikopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Mgr Antoni KAMBANDA. Iki gitambo kikaba kizaturirwa muri studio za Televiziyo y’u Rwanda.

Arikiyepisikopi wa Kigali, Mgr Antoine Kambanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Weruwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa mbere yagaragaweho icyorezo cya coronavirus, uwo akaba ari umuhinde wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima ikaba yahise igeza ku banyarwanda ingamba zitandukanye zafashwe zirimo guhagarika amasengesho n’izindi gahunda zihuza abantu benshi.

Inkuru bifitanye isano:https://iribanews.com/amasengesho-amashuri-nizindi-gahunda-zihuza-abantu-benshi-byahagaritswe-mu-rwanda/

iribanews@gmail.com

 

Related posts

Ese Bibiliya yemera ko umugabo agira abagore benshi?

EDITORIAL

Covid-19: Bananiwe gutegereza igihe amadini azafungurira bahitamo kwishyingira

Emma-marie

Israel Mbonyi avuze ikintu gikomeye ku madini

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar