Image default
Amakuru

Iburasirazuba: Batangiye kuhira imyaka bifashishije Telephone

Bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bishimiye umushinga wo kuhira hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa telefoni zigezweho, aho umuhinzi ashobora kuhira imyaka mu mirima adahari. Ibi ngo bizabafasha kongera umusaruro. 

Muri uyu mushinga wo kuhira hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, hakoreshwa amazi yacukuwe mu kuzimu, hagashyirwaho amatiyo ayajyana mu mirima y’abaturage.

Umuhinzi ufite telefone yo mu bwoko bwa maraphone ahabwa porogaramu(app) irimo amakuru yose y’imashini zijyana amazi muri uwo murima. Ashobora gukoresha iyo telefone akuhira imyaka ye aho yaba ari hose kandi akaba yanabihagarika. Ni ikoranabuhanga ryishimiwe na bamwe mu bahinzi barikoresha.

Ni umushinga wa rwiyemezamirimo Eric Karinganire yamurikiye ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’uburyo uje gukemura ibibazo by’ibura y’amazi yo kuhira imusozi.

Gusa uyu rwiyemezamirimo agaragaza ko bagifite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije.

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Emmanuel Gasana  yavuze ko hagiye kurebwa uburyo iri koranabuhanga ryakoreshwa mu turere twose tw’iyi ntara hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Intara y’Iburasirazuba ifite ibiyaga ndetse  n’ibyuzi bishobora kwifashishwa mu kuhira. Gusa  ni yo yibasirwa n’imihindagurkire y’ikirere kuko abahinga ku misozi usanga bagorwa no kubona amazi yo kuhira.

@RBA

Related posts

Kayonza: Ucyekwaho gukwirakwiza urumogi ari mu maboko ya Polisi

EDITORIAL

COCAFEM yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu kurinda umugore ihohoterwa

EDITORIAL

‘Turava mu birindiro byacu tujye hehe?’ – M23

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar