Image default
Amakuru

RIB yataye muri yombi abacuruza ubuki butujuje ubuziranenge

Ubutumwa urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwanyujije ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa 19 Werurwe 2021, buravuga ko bamwe mu bacuruza ubuki butujuje ubuziranenge batawe muri yombi.

Image

Ubwo butumwa buragira buti “Nyuma yo kumenya ko hari ubuki bucuruzwa mu Rwanda butujuje ubuziranenge, RIB ifatanyije na Polisi y’Igihugu ndetse n’ikigo cy’Igihugu gushinzwe ibiribwa n’imiti (RFDA) imaze iminsi ibiri mu gikorwa cyo guhiga no gufatira ubuki butujuje ubuziranenge ndetse n’ababucuruza.

RIB iraburira abantu bose bakora cyangwa bacuruza ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kubireka kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu kandi bihanwa n’amategeko.

RIB iranakangurira abaturarwanda kujya bayitungira agatoki ahari ibicuruzwa ibyo aribyo byose bitujuje ubuziranenge”.

Image

Related posts

Rusizi: RIB yataye muri yombi abantu 12 biyita “Abamen”

EDITORIAL

Kubera iki mu Rwanda ijoro ry’ibarura riba Tariki 15 Kanama ?

EDITORIAL

Abapolisi b’u Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar