Image default
Mu mahanga

Arusha: Ibiro by’ishyaka CHADEMA byakongotse

Tundu Lissu, umukuru w’ishyaka Chama cha Demokrasia na Maendeleo (CHADEMA) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, avuga ko ibiro byaryo mu mujyi wa Arusha mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu “byatwitswe n’igisasu”.

Lissu w’imyaka 52, avuga ko byatswitse ejo ku wa kane, habura umunsi umwe ngo agirire uruzinduko muri uwo mujyi kuri uyu wa gatanu.

Yavuze ko ibyabaye ari “iterabwoba” kandi ko uruzinduko rwe yari yateganyije n’ubundi arukomeza uyu munsi nubwo habayeho icyo gitero.

Yatangaje kuri Twitter amafoto avuga ko agaragaza ibyo biro byashenywe.

BBC yatangaje ko mu kwezi gushize kwa karindwi ni bwo Lissu yasubiye muri Tanzania nyuma yo kurokoka igitero cyari kigambiriye kumuhitana mu mwaka wa 2017, akajya kwivuriza muri Kenya no mu Bubiligi.

Ni we wagenwe n’ishyaka rye nk’uzarihagararira mu matora rusange yo mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, aho azahatana na Perezida John Pombe Magufuli w’ishyaka CCM.

Ariko Lissu yavuze ko nta cyizere afitiye akanama k’amatora ko hazabaho amatora yigenga kandi anyuze mu mucyo.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ideni rya $100m Chad ifitiye Angola iri kuryishyura mu mashyo y’inka

Emma-marie

Karidinali agiye kuburanishwa ku kunyereza umutungo wa Kiliziya Gatolika

EDITORIAL

Malawi: Abantu 17 barimo n’abana baburiwe irengero

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar