Image default
Amakuru

Kigali: RIB yahaye ubutumwa abajura, igira inama abatunze Telephone

Kuri uyu wa gatanu taliki 01 Werurwe 2024, Urwego  rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye Telefone  zigera ku 167 zari zaribwe, abajura bahabwa ubutumwa bwo guhanga imirimo mu bindi bakava mu ngeso mbi, abatunze telephone nabo bagirwa inama yo kujya bibuka kubika ibirango byazo (serial number).

   Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry

Dr. Murangira Thierry, umuvugizi wa RIB, yatanze ubutumwa ati:”Abantu bumva ko bakwiba bagaheza iby’abandi, ntabwo barusha inzego z’umutekano ingufu, nta n’ubwo babaturusha ubumenyi, ubushake turabufite bwo kurwanya ibi byaha ntabwo bazatugamburuza, inama twabagira ni uko bakwihangira imirimo mu bundi buryo basubize amerwe mu isaho inzego z’umutekano zizabarwanya abo bajura bose.”

Yakomeje ashishikariza abagura telefone kugura izitarakoreshejwe kandi bakibuka kubika ibiziranga (serial number) kuko bifasha RIB kuzitahura.

Yakomeje ati: “Turasaba abantu bose ukigura telefone ujye ubika inyemezabwishyu yayo, unibuke kubika ibirango byayo (serial number)ahandi hantu, igihe cyose habayeho ubujura bidufasha kuyibona byihuse. iyo ihinduriwe ibirango bigorana kuyifata, n’iyo tuyifashe wowe uza kuyibaza uzana facture, ukavuga na serial number, iyo yahinduwe rero biragorana kuyimenya, igeraho ikamenyekana ariko bigoye.”

Yanagiriye inama abatunze telephone zo mu bwoko bwa iPhone gukoresha icyitwa icloud kuko na yo ifasha mu kuyibona vuba igihe yabuze. Dr. Murangira yanasabye abantu kwirinda kugura ibintu byakoreshejwe kuko akenshi biba byaribwe.

Mu bindi Dr. Murangira yagarutseho, yagiriye inama abaturarwanda ko igihe bibwe telephone baba bagomba kwihutira kubimenyesha ikigo cy’itumanaho bakorana (MTN, AIRTEL) kugirango  bafunge service ya ‘mobile money’ atibwa n’amafaranga ndetse akabimenyesha na Banki akorana nayo kugirango ifunge konti ze (uwo wibwe) kugirango atibwa n’amafaranga.

Abasubijwe telefone zabo bishimiye  RIB 

Nyiranduhuye Sylvanie ni umwe muri bo yagize ati:”Naricaye ndatuza nta n’ikizere narimfite, ejo nimugoroba mbona numero irampamagaye iti ni kuri RIB telefone yawe yarabonetse, numvaga ari abatekamutwe ariko telefone nayibonye ndashima RIB iri mu kazi kose.”

Valens Karekezi Manzi nawe ati:”Bangiriye inama yo kujya kuri RIB ntanga ikirego bati igendere niboneka tuzakubwira, hashira igihe mbese ntangira no kubyibagirwa, n’uko ejo nimugoroba umuntu arampamagara ati ndi umugenzacyaha telefone yawe yarabonetse uzaze ejo uyifate, ubu nayibonye rwose.”

Abacyekwaho kwiba telephone bakurikiranweho ibyaha bitatu, ari byo Kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, guhindura ibiranga igikoresho cya mudasobwa no kugurisha ikintu cy’undi.

Icyaha cyo kwinjira mu makuru ya mudasobwa gihanwa n’ingingo ya 24 mu itegeko ryo gukumura no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri.

Image
Guhindura ibiranga ibikoresho bya mudasobwa ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 33 y’itegeko ryo gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, iyo abihamijwe n’urukiko, akatirwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’ibiri, n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi maganatanu na miliyoni.

Image

Kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate gihanwa n’ingingo ya 177 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iyo agihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’ibiri, n’ihazabu y’ibihumbi maganatanu na miliyoni.

Yanditswe na Irakoze Mugaragu Naomi

Photo: RIB

Related posts

Covid-19: “Abantu 9 mu bafungiye muri Gereza ya Byumba bari mu kato”

Ndahiriwe Jean Bosco

Rutsiro: Haravugwa insoresore zikubita abaturage zikanabambura

Emma-Marie

25 Inspiring Fitness Girls To Follow On Instagram

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar